Byumba : Myr Papias Musengamana yahawe inkoni y’ubushumba

Myr Papiyasi Musengamana watorewe kuba umwepiskopi wa 3 wa Diyosezi ya Byumba yahawe inkoni y’ubushumba ku wa 14 gicurasi 2022. Ni mu muhango wayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda kuri sitade y’akarere ka Gicumbi akikijwe na Myr Serviliani NZAKAMWITA, wari umaze imyaka 26 ayoboye Diyosezi ya Byumba akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru na Myr Filipo RUKAMBA n’abandi bepiskopi batandukanye barimo abo mu Rwanda n’abo mu bihugu bituranye na rwo.

Mu gitambo cy’ukaristiya kijyanye n’uyu munsi, umushumba mushya wa Diyosezi ya Byumba yahawe ibimenyetso by’inshingano uhawe ubwepiskopi ahabwa, nk’igitabo cy’ Amavanjiri, gusigwa amavuta matagatifu, kwambikwa impeta n’ingofero, guhabwa inkoni ndetse n’isengesho ry’iyeguriramana.

Ushyizwe mu rwego rw’abepiskopi asabwa kurangwa n’umwete aharanira ubutungane ndetse no kuyobora abo aragijwe.

Nyuma ya Misa hatanzwe ubutumwa bunyuranye burimo impanuro zo kwishimira Umwepiskopi mushya no gushimira Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA, ubutumwa yakoze muri iyo diyosezi by’umwihariko no muri Kiliziya y’u Rwanda muri Rusange.

Mu ijambo rye rijyanye n’uyu munsi, Myr Serviliani NZAKAMWITA yavuze ko Diyosezi ya Byumba ayisize ifite Abapadiri 150, we yatangiye ubutumwa afite abapadiri 3. Ayisize ifite Abihayimana 170, Abaseminari bato n’abakuru 450. Iyi diyosezi ibumbye uturere 5 ikaba ifite ubuso bwa Km2 5200. Myr Nzakamwita yijeje umusimbuye ko aje asanga abakristu bamukunda kandi biteguye kumufasha mu nkunga zinyuranye n’isengesho. Yashimiye abakristu bamubaye hafi mu butumwa bwe. Abasezeraho ku mugaragaro, abizeza inkunga yose bazakenera.

Yahawe ubushumba yizihiza isabukuru y’imyaka 25 ari umupadiri

Myr Papias, mu ijambo rye, yatangiye ashimira Imana kuko uwo munsi yizihizaga imyaka 25 amaze abaye umupadiri. By’umwihariko, yashimiye Myr Smaragde Mbonyintege, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi avukamo wamubereye umubyeyi mwiza n’umuvandimwe ndetse n’incuti. Yashimiye abaje kumushyigikira baturutse imihanda yose cyane abo muri Diyosezi ya Kabgayi, paruwasi ya Byimana avukamo no mu gihugu cy’u Budage yizemo. Yashimiye abarimu, abakozi n’aba Seminari bo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda yayoboraga bamufashije gusohoza ubutumwa bwe neza. Yasabye abapadiri, Abihayimana, Abakristu ba Byumba kumuba hafi mu butumwa, na we abizeza kuzitanga mu bufatanye, mu Rukundo n’Impuhwe (ari na byo biri mu ntego ye : In Caritate et Misericordia). Ati “ Buri wese andi ku mutima”. Akaba yabwiye by’umwihariko abapadri ba Byumba ko “Kwita ku buzima n’ubutumwa bw’abapadri ndetse n’uburere bw abaseminari” biri muri gahunda y’ibanze ashyize imbere.

Ministiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Edouard NGIRENTE wari umushyitsi mukuru akaba n’Intumwa ya Perezida wa Repebulika muri uyu muhango, yashimiye cyane abaje kuwizihiza n’abawuteguye. Yashimiye by’umwihariko Diyosezi ya Byumba ubufatanye igaragaza mu iterambere ry’igihugu. Avuga ko Leta yabonye Myr NZAKAMWITA nk’inshuti y’urubyiruko -“Musenyeri w’abajene” ; nk’uwitangira ibikorwa bibungabunga ubuzima, by’ubuka Umuryango n’isanamitima. Yifurije Myr Papias ishya n’ihirwe mu butumwa ahawe, amusaba gukomeza kwita ku bushyo yaragijwe by’umwihariko urubyiruko no gufatanya gushakira umuti urambye ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyirwugarije. Yashoje ijambo rye amwizeza ko ubufatanye buhoraho hagati ya Kiliziya na Leta buhoraho kandi buzakomeza.

Naho Nyiricyubahiro Myr Filipo Rukamba yashimiye Imana yitoreye Myr Papias MUSENGAMANA ngo “abere bose ikimenyetso cy’umukiro uyikomokaho, abere Yezu Kristu umuhamya nyawe maze ayobore ubushyo bw’Imana buri muri diyosezi ya Byumba. Imana nisingirizwe impuwe zayo zahebuje”. Yashimiye kandi Papa watoreye Myr Papias kuba Umushumba wa Diyosezi ya Byumba. Ashimira by’Umwihariko Perezida wa Repebulika wohereje Minisitiri w’intebe ngo amuhagarire muri ibyo birori. Ati : “Turamusabira kugira ngo arangize neza imirimo yo kuyobora Abanyarwanda biciye mu gushaka kw’Imana”.

Yashimiye cyane Myr Serviliyani NZAKAMWITA. Ati : “Njye tuziranye kuva cyera, turi abanyeshuri, tubaye abapadri, ndetse dusangira n’umurimo wo kubaka no kurebera Kiliziya Gatolika nk’abesikopi. Myr Filipo ahamya ko mu buzima bwe, uyu mushumba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yaranzwe no kuba Umuhamya w’Urukundo, akaba afite “umutima wagutse akwizamo abantu bose kandi akaba yitangira bandi atizigama, aharanira inyungu za Kiliziya no kuyishakira ibyiza”.

Diyosezi ya Byumba yashinzwe ku wa 5 Ugushyingo 1981. Ibyawe na Diyosezi ya Ruhengeri na Kibungo. Yayobowe bwa mbere na Myr Yozefu RUZINDANA, watorewe kuyiyobora ku wa 14/11/1981 agahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 17/01/1982. Yitabye Imana ku wa 05/06/1994.

Kuva mu 1994 kugeza mu 1996, iyi diyosezi yayobowe na Myr Ferederiko RUBWEJANGA wari umwepiskopi bwite wa Kibungo. Kuwa 25/03/1996, Nyirubutungane Mutagatifu papa Yohani Pawulo II yatoreye Myr Seriviliyani NZAKAMWITA kuyibera umushumba, ahabwa ubwepiskopi ku wa 02/06/1996.

DOCICO/CEPR