Vatikani : Papa Fransisko agiye gushyiraho abakaridinali bashya

Ku wa 6, 27 Kanama i saa 10 za mugitondo, Papa Fransisiko azashyiraho abakaridinali 20 bashya mu gihe kimwe.

Muri 16 bashya bazashyirwaho bemerewe gutora papa, harimo Abanyafurika babiri : Musenyeri Baawobr, Umwepiskopi wa Wa ho muri Gana, na Musenyeri Okpaleke, Umwepiskopi wa Ekwulobia muri Nijeriya.
Ku wa mbere utaha no ku wa kabiri, Papa yasabye abakaridinali ku isi yose kwiga ku itegeko nshinga rishya rya gitumwa « nouvelle constitution apostolique -Praedicate Evangelium ». Mugusoza imirimo yabo, Papa azatura igitambo cya misa hamwe n’abakaridinali bashya ku wa kabiri tariki ya 30 saa 17h00 z’umugoroba, muri Basilika ya Mutagatifu Petero.
DOCICO/CEPR