Amasengesho rusange mu gihe cya Sinodi 4 -29 Ukwakira 2023

ICYICARO GIKURU CYA KILIZIYA GATOLIKA KU ISI
AMASENGESHO RUSANGE-IBISABISHO
KU MINSI Y’IMIBYIZI
Aya masengesho ashobora gukoreshwa nk’amasengesho rusange ku minsi y’imibyizi mu gitambo cy’Ukaristiya, cyangwa nk’ibisabisho mu masengesho ya nimugoroba.

Dutakambire Roho Mutagatifu, Umuremyi n’Umugenga wa Kiliziya uyiyobora mu bihe byose kandi akayiha guhora ijya mbere :

R/ Ngwino Roho Mutagatifu, wowe udahwema guhindura byose bishya !

1. Ngwino Roho Mutagatifu, Buzima bwa Kiliziya, uhurize mu bumwe kandi uhe kwera imbuto umurimo, ukwizera, n’ibyifuzo bya buri wese mu bitabiriye Inteko ya Sinodi y’Abepiskopi. Turagutakambira.

2. Ngwino, Mwuka w’Imana, Buhehere, Yezu acanisha urumuri rwazimye, wongere utere imbaraga abadandabirana. Turagutakambira

3. Ngwino Roho Muremyi, wowe usubiza ubuzima amagufwa yumiranye, uhurize mu bumwe abatatanye, uhe abatakivuga rumwe kongera guhuza urugwiro. Turagutakambira.

4. Ngwino, Kibatsi cy’umuriro w’Imana, wowe uyungurura ibitekerezo bidahwitse ukabigira bizima, utwike kandi uhindure umubabaro wose mo ibyishimo byo kuvuka bundi bushya. Turagutakambira.

5. Ngwino, Bwiza bw’abaciye bugufi n’abakene, mu marira y’abakunda amahoro kandi basonzeye ubutabera ushyigikire Kiliziya, umugeni utagira inenge wa Ntama. Turagutakambira.

6. Ngwino, Mbabazi z’Imana, uduhindurishe umwuka wawe w’ubwiyunge, kugira ngo twubake ubuvandimwe bushya. Turagutakambira.

7. Ngwino, Buhanga bwahebuje, usendereze ingabire zawe mu bitabiriye sinodi. Turagutakambira.

8. Ngwino, Mizero adashidikanywa ya Kiliziya, ubyutse muri twe ibitekerezo n’ibyifuzo binyuze Imana, ibidashoboka mu maso y’abantu ubihe gushoboka. Turagutakambira.