Kibeho (15-08-2022) : Myr Arnaldo yashishikarije abateraniye i Kibeho kubungabunga no kuzirikana ubutumwa bwa Bikira Mariya

Nyiricyubahiro Myr Arnaldo Sanchez Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda yashishikarije abakristu bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 Bikira Mariya abonekeye i Kibeho kubungabunga no kuzirikana amabonekerwa n’ubutumwa umubyeyi yabagejejeho mu myaka 40 irenga ishize.

JPEG - 40.4 ko

Akaba yavuze ko amakuba u Rwanda rwanyuzemo mu myaka ishize yatewe n’uko ubutumwa bwa Bikira Mariya butakiriwe ngo abantu babwumve maze bisubireho.
Muri ibi birori byabaye kuri uyu wa 15 kamena, ku munsi Kiliziya yizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, Myr Catalan yagize , ati “Iyo ubutumwa bwa Bikira Mariya buza kwakirwa, abantu bakabwumva, bakisubiraho, ibyabaye ntibyashoboraga kuba, kuko ayo mabonekerwa ari byo yanahanuraga ”.Nyuma yungamo ati “Nka Bikira Mariya, ntitugomba kwibagirwa, nubwo ibintu byabaye byaba bisa nk’aho ari ibya kera cyangwa se bimwe bikaba ari byiza ibindi bibabaje”.
Ashingiye ku nyigisho zitandukanye za Papa Fransisko ku byaranze ubuzima bwa Bikira Mariya hano mu isi, yabasabye kwigana uyu mubyeyi ndetse anagaruka ku byo uyu mubyeyi yifuza ku batuye isi bose.
Ati “Icya mbere rero aduhamagarira ni uguhora twibuka, ni ukutazibagirwa ubutumwa bwe. Icya kabiri ni ukumenya kwakira agakiza k’Imana haba mu bintu byiza cyangwa se mu bidukomereye duhura na byo buri munsi. Icya gatatu ni ukwisuzuma hagamijwe kurenga inzitizi zose zitera amacakubiri maze tugahitamo kugendera mu nzira ishimangira ubuvandimwe”.
Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho bwa mbere ku wa 15/ 08/1982, ku munsi mukuru wa Asomosiyo.

Ubutumwa burambuye Myr Arnoldo Catalan yatangiye i Kibeho ku wa 15/08/2022

Nyiricyubahiro Myr Selesitini Hakizimana,
Muyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho,
Ba nyakubahwa basaserdoti namwe bihayimana,
Bavandimwe muri Kristu no muri Bikira Mariya Umubyeyi wacu Muhire,
Kristu Yezu akuzwe.

Mwarakoze kudutumira, njye na padiri Thomas G. kuza kwifatanya namwe hano i Kibeho kuri uyu munsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.
Uyu munsi kandi turizihiza isabukuru y’imyaka 40 ya ryabonekerwa ryabereye hano i Kibeho mu 1982 kuri Asomosiyo, ubwo hatangazwaga ubutumwa buteye ubwoba. Iyo ubutumwa bwa Bikira Mariya buza kwakirwa, abantu bakabwumva, bakisubiraho, ibyabaye ntibyashoboraga kuba, kuko ayo mabonekerwa ari byo yanahanuraga.

Kuki Bikira Mariya yabonekeye i kibeho, kuki Bikira Mariya yaburiye abantu bose ibintu biteye ubwoba kandi bibabaje ? Papa Fransisko atubwira ko Bikira Mariya ari muzima mu buzima bwa Kristu no muri Kiliziya kuko ari umubyeyi w’Imana n’uwacu. Papa Fransisko atwibutsa ko nyina wa Jambo afite umwanya w’umwihariko. Ni umubyeyi w’abantu bose atitaye ku bwoko cyangwa ku gihugu runaka. Atubwira ko Mariya, nk’umubyeyi wa bose, ari umurongo w’icyitegererzo kuri buri muco, kugira ngo dushobore gutsinda inzitizi zose zitera amacakubiri, bityo tumenye guhitamo kugendera mu murongo wa kivandimwe.

Uyu munsi duteraniye hamwe mu byishimo, kugira ngo dusingize Imana ku bw’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya n’umubiri we na roho ye. Umubyeyi wacu Bikira Mariya aho ari mu ijuru araduhuriza hamwe ngo atwigishe uburyo twabungabunga kandi tukazirikana ibiri ku isi. Papa Fransiko kandi atubwira ko dushobora kwigira kuri Bikira Mariya, umubyeyi w’Imana, uburyo bwo kwakira no kumenya kuzirikana. Tubibona neza iyo tuzirikana iyibukiro rya kane mu mibukiro yo kwishima, aho Yezu aturwa Imana mu ihekaru. Papa Fransisko rero agira ati “Mariya arakira”. Bivuga ko yemera ibiri kumubaho, ntabyirengagiza cyangwa se ngo abyibagirwe. Mariya kandi azirikana iteka mu mutima we ibyo yiboneye byose n’ibyo yumvise byose. Ibintu byiza twavuga nk’ubutumwa Malayika yamugejejeho ndetse no gusurwa n’abashumba hakiyongeraho ibitanejeje kandi bikomeye nko kwibona atwite mbere y’igihe no kubyarira mu kiraro cy’amatungo.

Ibi ni byo Mariya akora. Ntiyigera yihitiramo, nta mahitamo yandi kandi ntakangarana. Ntakangaranwa no kutihitiramo, yakira atishisha cyangwa ngo ashakishe ubundi buryo buboneye, kandi byose akabishyingura mu mutima we. Mariya akomeza azirikana ibiri mu mutima we.
Papa Fransisko atubwira ko Mariya ahuza neza ibyamubayeho byose bitandukanye, akabiha umurongo umwe. Abasha guhuza ibyiza n’ibitari byiza byamubayeho,maze aho kubitandukanya akabibumbira hamwe. Muri ubu buryo atanga ibisobanuro nyabyo, bifite intumbero iri ku murongo w’Imana kandi akabibonamo inzira y’umukiro. Mariya ashyingura byose kandi akabizirikana.

Ubwo duteraniye hano uyu munsi, duhamagariwe kubungabunga no kuzirikana amabonekerwa n’ubutumwa umubyeyi Bikira Mariya yatugejejeho hano i Kibeho mu myaka 40 irenga ishize. Nka Bikira Mariya, ntitugomba kwibagirwa, nubwo ibintu byabaye byaba bisa nk’aho ari ibya kera cyangwa se bimwe bikaba ari byiza ibindi bibabaje.

Icya mbere rero aduhamagarira ni uguhora twibuka, ni ukutazibagirwa ubutumwa bwe. Icya kabiri ni ukumenya kwakira agakiza k’Imana haba mu bintu byiza cyangwa se mu bidukomereye duhura na byo buri munsi. Icya gatatu ni ukwisuzuma hagamijwe kurenga inzitizi zose zitera amacakubiri maze tugahitamo kugendera mu nzira ishimangira ubuvandimwe hamwe n’Imana Data n’umubyeyi wa bose Bikira Mariya.
Murakoze.

DOCICO/CEPR