Musenyeri Papias MUSENGAMANA yatangije umwaka w’ubutumwa muri CEPJ

Kuva ku wa kane tariki ya 08/12 kugeza ku wa gatandatu tariki ya 10/12/2022, i Kabgayi muri Hotel saint André habaye inama y’inteko rusange ya Komisiyo y’Abepisikopi gatolika ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko, CEPJ, iyoborwa na Musenyeri Papias MUSENGAMANA Perezida mushya w’iyo komisiyo.

Yitabiriwe n’abakozi b’iyo komisiyo, abapadiri bashinzwe urubyiruko bo mu madiyozi yose, abagize komite y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, abahagarariye urubyiruko mu madiyosezi yose ndetse n’abahagarariye imiryango ya agisiyo gatolika irera urubyiruko. Muri iyi nama habayeho gutangiza umwaka w’ubutumwa wa 2022/2023 ndetse haba n’umuhango wo kwakira ku mugaragaro Nyiricyubahiro Musenyeri Papias MUSENGAMANA, umwepisikopi wa Byumba akaba na Perezida mushya wa CEPJ. Musenyeri Papias yatorewe kuyobora CEPJ muri Nzeri 2022 asimbuye Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA wayoboye iyi CEPJ kuva mu 2006 kugera mu 2022.
Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, Musenyeri Papias yashimiye cyane Musenyeri Servilien NZAKAMWITA ku bw’ubutumwa yakoze muri CEPJ imyaka 16 n’uburyo yateje imbere ikenurabushyo ry’urubyiruko ku buryo bugaragara biciye mu mahuriro, ingendo nyobokamana, imyiherero n’amahugurwa. Yashimiye kandi abagize inteko rusange ya CEPJ ku bwitange bagira kugira ngo ibikorwa byose bigamije gufasha urubyiruko bigende neza. Yasabye abari aho bose kurangwa no gukorera hamwe byaba hagati yabo ubwabo cyangwa se hagati yabo n’izindi nzego za Kiliziya, bagatahiriza umugozi umwe kandi buri wese adatakaje inshingano ze. Yabasabye kandi kumenyera gutanga amakuru y’ibibera mu nzego bahagarariye kugira Kiliziya yose ibimenye kuko bitagenewe gusa urubyiruko. Yasabye na none urubyiruko rwose gutangira kwitegura bimwe mu bikorwa by’ingenzi Kiliziya gatolika mu Rwanda iteganya mu minsi iri imbere birimo Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda izizihizwa mu 2025. Yasoje ijambo rye asezeranya abagize inteko rusange ya CEPJ ko azakomereza aho Musenyeri Servilien yari ageze kandi ko azakora ibishoboka byose kugira ngo ikenurabushyo ry’urubyiruko ritere imbere mu mpande zose.
Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI, umunyamabanga mukuru wa CEPJ wavuze mu izina ry’abitabiriye inama, yahaye ikaze Musenyeri Papias muri CEPJ kandi amusezeranya ko we na bagenzi be biteguye kumwumvira no kuzuza inshingano zabo uko bikwiye kugira ngo urubyiruko rwitabweho kandi rutezwe imbere kuri roho no ku mubiri. Yamugaragarije imiterere y’inzego za CEPJ n’ibikorwa by’ingenzi byakozwe kuva yashyirwao mu 1989. Yagaragarije kandi abari aho bose ibikorwa by’ingenzi byaranze umwaka w’ubutumwa wa 2021/2021 aboneraho no gushimira Musenyeri Servilien NZAKAMWITA wayoboye neza Komisiyo imyaka 16.
Mu ngingo zitandukanye zaganiriweho mu nama hari :
Umunsi w’urubyiruko uzaba muri Mutarama 2023. Uyu munsi uzaba wizihizwa ku nshuro ya 18 kuva watangira kwizihizwa mu Rwanda mu 2006. Insanganyamatsiko yawo igira iti : Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta ( Lk 1,39). Nyuma yo kwibukiranya ibyaranze uyu munsi mu mwaka wa 2022, abari mu nama biyemeje gushyira imbaraga mu myiteguro yawo bita cyane ku gutegurira no gukora imyiherero y’urubyiruko, amahuriro, novenI itegura umunsi, ibikorwa by’urukundo, ibikorwa by’imikino no kuzagira uruhare rugaragara muri Liturugiya y’umunsi nyirizina.
Gutangiza imyiteguro ya Forumu y’igihugu y’urubyiruko ya 20 : iyi Forumu izabera muri Arikidiyosezi ya Kigali nk’uko byemejwe ubwo hasozwaga Forumu ya 19 yabereye i Kabgayi. Forumu ya 20 iteganyijwe kuva ku wa gatatu tariki ya 23 kugeza ku cyumweru tariki ya 27 nayo ikazaba ifite insanganyamatasiko igira iti : Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta ( Lk 1,39). Nk’uko Padiri Alexis NDAGIJIMANA, Omoniye w’urubyiruko muri Arikidiyosezi ya Kigali yabigaragaje, imyiteguro y’iyi Forumu yaratangiye muri Arikidiyosezi biciye cyane cyane muri komisiyo zashyizweho n’umwepisikopi. Abari mu nama batanze ibitekerezo bitandukanye kugira ngo bifashe abategura Forumu kandi biyemeza gutangira kuyimenyekanisha mu madiyosezi no mu miryango ya agisiyo gatolika. Hemejwe ko CEPJ izagirana inama n’abashinzwe gutegura Forumu muri Arikidiyosezi ya Kigali, bagahuza ibitekerezo byose byatanzwe cyane cyane ibirebana n’imibare y’abazitabira, inyigisho zizatangwa, aho igikorwa kizabera n’umusanzu usabwa abazayitabira maze bikazashyikirizwa intekorusange mu nama itaha.

Imyiteguro ya JMJ Lisbonne 2023 : iyi nama yagarutse ku minsi mpuzamahanga y’urubyiruko ( Journées Mondiales de la Jeunesse) izabera i Lisibone mu gihugu cya Porutigali mu 2023 kandi yemeza ko nk’uko byagenze muri JMJ zatambutse, urubyiruko rw’u Rwanda ruzifatanya n’isi yose muri iri huriro. Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI ushinzwe gukurikiranira hafi imyiteguro ya JMJ wanitabiriye inama iherutse kubera i Fatima muri gahunda yo kunoza imyiteguro, yamenyesheje abitabiriye inama ibisabwa abazajyayo bahagarariye U Rwanda, amatariki y’ingezi y’iki gikorwa n’ibikorwa bizaranga iri huriro. Yamenyesheje abitabiriye inama ko CEPJ izakomeza gukurikirana amakuru yose kandi ikayabagezaho ku gihe kugira ngo abazatorerwa guhagararira Kiliziya y’u Rwanda bazitegure kare.

Uruhare rw’Ijambo ry’Imana mu gufasha abafite ibikomere n’ihungabana : ni ikiganiro cyatanzwe na Bwana David NKURUNZIZA ushinzwe Porogaramu mu muryango wa Bibiliya mu Rwanda. Iki kiganiro cyatekerejwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwugarijwe n’ibibazo bitandukanye bibangamiye ubuzima bwo mu mutwe nko kwiheba n’agahinda gakabije kandi ibi bikaba ari nabyo bishobora gutera urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge, kwiyahura n’ibindi. Nyuma yo gusobanura amamavu n’amavuko y’umuryango wa Bibiliya, icyerekezo cyawo n’intego zawo, Bwana David yagarutse ku nzira umuntu ashobora kunyuramo kugira ngo akire ibikomere afashijwe n’ijambo ry’Imana. Yasabye abitabiriye inama kwiga gutega amatwi abaje babagana kandi bakirinda imyitwarire iyo ari yo yose ishobora gukomeretsa abandi no kubatera ihungabana.
Inama yasojwe hashyirwaho komite y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu kuko indi yari yashoje manda yayo maze hatorwa aba bakurikira : Bwana Cyprien RUGABA, Umuyozozi ; Madamazera Lidvine MPINGANZIMA, umuyobozi wungirije, Madamazera Clarisse UMUTONIWASE, umwanditsi wa mbere, Bwana Alain NIYIGABA, umwandi wa kabiri ari nawe ushinzwe umutungo na Bwana Jean Marie TUYIZERE, ushinzwe gususurutsa urubyiruko ( Animateur).

Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI