CEPR : Gutsindwa amasomo Muri za Seminari Nkuru ni Ikibazo kigomba Kuganirwaho mu Gihe cya Vuba

Kuri uyu wa gatatu tariki 04/12/2019, Abepisikopi gatolika mu Rwanda bakiriye abayobozi b’iseminari nkuru dufite mu Rwanda : Iya Rutongo, Iya Nyumba, Kabgayi ndetse na Nyakibanda. Ni mu rwego rwo kubagezaho raporo z’ubuzima bwa seminari mu mwaka wa 2018-2019. Abayobozi ba za Seminari bagaragaje ko Abize seminari nto barimo kujya mu iseminari nkuru ni benshi ariko ikibazo cy’urwego rudahagije rw’ubumenyi bakura muri secondaire ni ingorabahizi. Cyiyongera ku kibazo gisanzwe cy’ubumenyi buke mu ndimi. Ibyo bituma batsindwa amasomo yo mu iseminari nkuru benshi bagasibira abandi bagataha. Abepisikopi basanze ari ibibazo bikomeye bigomba kuganirwaho mu maguru mashya.